UKO PHIL PETER YINJIJE BABU MU ITANGAZAMAKURU NYUMA YO KUVUMBURA IMPANO YARI IMWIHISHEMO

Umunyamakuru w’imyidagaduro Rugemana Babu Amen wamamaye nka Babu Rwanda yahishuye ko Phil Peter ari we wamwinjije mu itangazamakuru nyuma yo kumubonamo impano idasazwe.

KIGALI NEWS

Ibi Babu yabigarutseho mu kiganiro yanyujije ku muyobozi we wa YouTube, 'Rua Rwanda', yatangije nyuma yo gusezera ku Isibo TV, yari amaze imyaka ine akorera binyuze mu kiganiro The Choice Live.

Muri iyi kiganiro yasobanuye ko Phil Peter yamwegereye agitanduna na Rocky kuko yari umujyanama we. Amwegera ashaka ko yaba Account Manager uzajya uvugana n'abakiriya bashaka kwamamaza ku Isibo Tv, agashaka n'amasoko.

Yagize ati "Peter yanyegereye nkitandukana na Rocky, kuko njye nari manager wa Rocky. Peter anyegera yagira ngo njye kuba account manager wa Isibo, umuntu uzajya uvugaba n'abantu bashaka kwamamaza nshake amasaoko n'abaje kwamamaza tuvugane."

Yakomeje avuga ko nyuma yo kuganira byaje kurangira Phil Peter amubonyemo impano ko yavamo umunyamakuru mwiza, biturutse ku kuba yarumvishe afite ubumenyi ku bintu bitandukanye.

Ati "Ariko tuganiriye arambwira ngo 'Bro uba ufite amakuru kubintu hafi ya byose iyo ugiye kuri Science mba numva ufiteho amakuru, kuri History ufiteho amakuru, ku bumenyi rusange ufiteho amakuru, ushobora kuba umunyamakuru mwiza'. Ndabanza ndashidikanya ariko kuko The choice yari ihari ahita ambwira reka ufate iminota itanu ujye uza buri gihe, uvuge iminota itanu gusa ariko uvuga kuri business."

Ni uko Babu yagiye kuri Televiziyo bwa mbere kubera Phil Peter wari wamubonyemo ubushobozi, biramuhira kugera n'uyu munsi yatangiye igitangazamakuru cye yise 'Rua Rwanda"

Yagize ati "Umunsi wambere nakoze tariki 30/06/2022 naje nje gukora iminota itanu duhita dusozanya ikiganiro, ahita abona byaryoshye ahita ambwira ngo ahubwo sinzagaruka, ntangira kujya nkorana na DC Clement hahita hacaho igihe gito Clement ahita agenda, ni uko nahise mpaguma."







KIGALI NEWS

Welcome to **KIGALI NEWS**, your go-to source for the latest music, celebrity news, and trending stories in Rwanda and beyond. We deliver fresh, exciting, and reliable updates that keep you connected to Kigali’s vibrant entertainment scene. Stay informed, inspired, and entertained every day with us.

Post a Comment

Previous Post Next Post